Har' ibyiringiro byomora imitima
Twakijijwe duhabwa kurama iteka
Ubuntu bwa Yesu
Soko y'agakiza niyo nzira
Imwe gusa yo kubaho
Ibyo byiringiro by'umugisha
Nibyo bidukomeza dutentebutse
Dufite amahoro twacunguwe nawe
Nti tuzapfa tuzarama mu munezero
Hari ibyiringiro, byomora imitima
Biduhoza igihe isi yaturetse
Mbega umunezero abera duhorana
Kuko twarazwe ubugingo butangirika
Ibyo byiringiro by'umugisha
Nibyo bidukomeza dutentebutse
Dufite amahoro twacunguwe nawe
Nti tuzapfa tuzarama mu munezero